Menya byinshi ku nyoni yitwa Kiwi itera igi rifite uburemere buruta ikiro
Ahabanza Udushya
Yanditswe: Nsanzimana Ernest
July 2017 Yasuwe: 3676

Kiwi ni inyoni abantu benshi bazi kuko bayibona ku mufuniko w’ umuti w’ umukara usigwa ku nkweto (siraje). Iyi nyoni ikunda kuboneka mu gihugu cya Nouvelle Zelande ku mugabane wa Oseyaniya.

Ni ubwoko bw’ inyoni idakunze kuboneka ahantu henshi ku Isi. Iyi nyoni yakoreshejwe mu kirago cy’ igihugu cya Novelle Zelande mu kinyejana cya 19, ni inyamabere ikaba n’ imyamahoro.

Ubu bwitonzi bw’ iyi nyoni no kuba idakunda imirwano bituma inyamaswa z’ indyanyama ziyisagarira cyane zikayikoramo amafunguro.

Kiwi 27 zipfa buri cyumweru zishwe n’ inyamaswa z’ indyanyama. Izi nyoni ziri mu nyamaswa zigeraniwe cyane ku Isi kuko ubusanzwe zikunda kuba mu mashyamba none amashyaka abaka agenda akendera kubera ibikorwa bya muntu.

Mu rwego rwo kwirinda ko izi nyoni zacika burundu ku Isi igihugu cya New Zelande cyarazifashe kizishyira muri pariki y’ ubukerarugendo aho zidahura n’ inyamaswa z’ inkazi.

Mu gihagararo Kiwi ingana n’ inkoko zororwa mu ngo. Ipima ibiro biri munsi ya bitanu. Ifite umurwa muremure ufite santimetero ziri hagati 5 na 7.

Kiwi iri mu nyoni nini. Ntabwo iguruka kimwe n’ inyoni yitwa Autriche nayo ikunda kuboneka muri Nouvelle Zelande.

Kiwi igira ubushyuhe buri hagati ya dogere Siyusi 38 na 42, ibi bituma iza mu nyamaswa zigira ubushyuhe bwinshi ku Isi.


Ifoto ya Kiwi yakoreshejwe muri kirango cy’ ubutegetsi bwa Nouvelle Zellande mu kinyejana cya 19

Nubwo Kiwi ari inyoni itera amagi ntibiyibuza kuba ari inyamabere mu gihe izindi nyoni zitonsa. Iyi nyoni iri mu nyoni eshanu nini ku Isi arizo Autriche, emus, rheas, na Cassowary.

Kiwi itera igi rimwe gusa rikararirwa na Kiwi w’ ingabo. Ubwo twageruga iyi nkuru hari aho twasanze bavuga ko igi rya Kiwi rirarirwa na Kiwi y’ ingore ifatanyije n’ iy’ ingabo.

Kiwi zitera amagi aruta ay’ izindi nyoni zo mu gasozi kuko nazo ari nini. Igi rya Kiwi rishobora gupima garama 1200.

Kuki Kiwi zitaguruka?

Impamvu Kiwi zitaguruka ni uburemere n’ imiterereyazo. Izindi nyoni zigira amagufa arimo umwenge mo imbere ibi bituma uburemere bwazo buba buke bityo zikabasha kuguruka.

Ikindi inyoni zigira amababa maremare ayifasha kuguruka, mu gihe Kiwi ifite amababa ajya kumbera nk’ ubwoya.

Kiwi kimwe n’ izindi nyamaswa z’ inyamaberere mu imbere mu magufa yazo habamo ibindi bintu biremera bityo bigatuma Kiwi igira ibiro byinshi kuburyo itabasha kwiterura.

Isano hagati ya Kiwi n’ Umuntu

Mu myaka yo hambere abaturage bo muri Nouvelle Zelande bizeraga ko Kiwi zirindwa na Tane Mahuta (inama y’ ishyamba). Aba baturage baryaga Kiwi amababa yazo bakayakoresha imitako bakanayifashisha mu birori bitandukanye. Magingo aya amababa ya Kiwi aracyakoresha nk’ imitako ariko ntabwo ubuzima bwa za Kiwi bukiri mu kaga cyane kuko abantu ubwabo aribo bafashe iyambere mu kurinda izi nyamaswa.


Amababa ya Kiwi akoreshwa nk’ imitako

Ifoto ya Kiwi yifashishijwe cyane mu bikorwa bitandukanye birimo kuyikoresha mu makashe na badges gusa aho yamekanye cyane ni ku mufuniko wa sirage.

Iyi nkuru twayiteguye twifashishije inyandiko zitandukanye zirimo amakuru twakuye kuri wikipedia. Mu nkuru yacu itaha tuzababwira ku nyamaswa yitwa Kangaroo.

Ibitecyerezo

Udushya

ANDI MAKURU