Umusore ufite amabere nk’ ay’ abakobwa ari mu gihome ashinjwa ubutekamutwe [AMAFOTO]
Udushya 3 months ago Yasuwe: 2839

Ku wa Mbere tariki 17 Nyakanga, polisi ya Malawi yataye muri yombi umusore w’imyaka 19 witwa Van Gomani wigiraga umugore akajya gutega abagabo nk’indaya ku Muhanda witiriwe Kaunda mu murwa mukuru, Lilongwe.

Ushinzwe itumanaho kuri station ya polisi ya Kanengo, salome Zgambo Chibwana, avuga ko uyu musore yambaraga imyambaro ya kigore ngo akaba yasaga n’abagore bigurisha.

Yagize ati: “Hari mu gihe cy’ijoro ubwo Gomani yahuraga n’umugabo ku Muhanda wa Kaunda wamusabye ko basambanira ku nzu yo kuruhukiramo iri hafi aho. Ubwo bajyaga kuri iyo nzu yo kuruhukiramo, uwo mugabo yabonye ko ushinjwa afite ibimenyetso bya kigabo”.

Uyu yongeyeho ko uwo mugabo yahise ajya kuri polisi ya Kanengo atanga ikirego nyuma yo kumva ko yahemukiwe n’uwo yari yikanzemo umugore, yaketseho ko yashakaga kumwiba yitwaje ko asa nk’abagore.

Iki kibazo rero cyahise kijyanwa rukiko rwa Lilongwe ariko habura umucamanza ugikurikirana, babwirwa kuzasubirayo kuwa 19 Nyakanga 2017 nk’uko iyi nkuru dukesha mwnation.com ikomeza ivuga.

Ushinzwe itumanaho muri polisi ya Kanengo akaba avuga ko ushinjwa azahanishwa ingingo y’180 y’amategeko ahana ya Malawi.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa

Udushya

ANDI MAKURU