Umuririmbyi Geosteady yatandukanye n’umukunzi we bafitanye umwana
Imyidagaduro 4 weeks ago Yasuwe: 343

Umuhanzi Geosteady ukomoka mu gihugu cya Uganda yamaze gutandukana mu ibanga rikomeye n’umugore we witwa Prima Kadarshi bafitanye umwana umwe.

Ngo aba bombi hashize amezi arindwi batandukanye kuburyo bitegeze bimenyakane. Ibi kandi byaje no kwemezwa n’uyu mugore ubwo yandikiga ku rukuta rwe rwa facebook avuga ko yamaze gutandukana na Geosteady.

Benshi bavuze ko abeshya bitewe n’uko bakekaga ko yaba ari gushaka gukwamamaza ibitaramo bya Geosteady ategura gukora mu minsi ya vuba.

Aganira n’umunyamakuru wa Ugblizz, uyu mugore yahamije ko hashize amezi 7 batandukanye n’ubwo babigize ibanga agira ati ”Twaratandukanye hashize amezi arindwi,ubu ndi kumwe n’undi muntu”.

Muri iki kiganiro ariko uyu mugore yanvuze ko afite umukunzi mushya ari nawe uri kumufasha kurera umwana muri iyi minsi.

Ibitecyerezo

  • Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa

Imyidagaduro

ANDI MAKURU