Knowless yakinnye umukino w’agati no gusiganwa kwiruka n’abana b’abanyeshuli b’i Nyanza(AMAFOTO)
Ahabanza Imyidagaduro
Yanditswe: Martin Munezero
July 2017 Yasuwe: 4514

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 30 kamena 2017 ni bwo Butera Knowless ndetse na Gasore Serge umuyobozi wa Gasore Foundation bafatanyije na sosiyete icuruza telefone zigendanwa ya Itel basuye abana biga muri G.S Kavumu Musulman I Nyanza bakorana siporo,barabaganiriza ndetse banabagenera impano y’inkweto.

Butera Knowless na Gasore Serge bafatanyije na sosiyete icuruza telephone zigendanwa ya Itel babinyujije mu gikorwa cyabo bise Itel run with kids aho bagenda bajya mubice by’igihugu bitandukanye bashishikariza abana bato gukunda gukora siporo.


Ubwo iki gikorwa cyatangiraga cyaratangiriye mu karere ka Nyamagabe hakaba hari kuri tariki 25 Gicurasi 2017 aho bari basuye ikigo cya Groupe Scolaire Mulico giherereye mu karere ka Nyamagabe aho bashishikarije abana bato gukunda siporo,bakanakorana nabo siporo ndetse bakanabagenera impano y’inkweto.

Bakina imikino itandukanye n’abana harimo no gusiganwa mu kwiruka


Kuwa 5 taliki ya 30 kamena 2017 iki gikorwa kikaba cyari cyakomereje mu karere ka Nyanza aho bari basuye ikigo cya Groupe Scolaire Kavumu Musulman aho umuhanzikazi Butera Knowless na Gasore Serge ndetse n’umuyobozi wa Itel bakoranye siporo n’abana bo muri icyo kigo aho bakinnye umukino witwa agati.

Nyuma y’uwo mukino habayeho ikiganiro cyo gushishikariza abana gukunda siporo aho umuhanzikazi Knowless yatunguwe n’impano z’abana yasanze muri icyo kigo aho abana batandukanye bagiye bamuririmbira indirimbo zabo nawe agatungurwa ndetse akanabemerera kuzabafasha gutunganya indirimbo zabo mugihe bazaba bari mu biruhuko ndetse anabashishikariza gukomeza gukora siporo kuko kuri ubu abantu basigaye batungwa n’impano bifitemo aho yabahaye urugero ko iyo umuntu akomeje gukora siporo cyane ashobora kuzavamo umuntu ukomeye haba mu mupira w’amaguru,muri volleyball,basketball,gutwara igare,muri karate ndetse nahandi hatandukanye bityo bikamubeshaho.

Gasore Serge nawe akaba yaragiriye inama abana gukomeza gukunda gukora siporo ndetse anabaha urugero aho yababwiye ko kubera gukora siporo ubu yageze kuri byinshi bitandukanye aho guhera yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye atigeze yongera kwishyura amafaranga yishuri kubera ko yigiraga ubuntu kubera siporo ndetse anarangije amashuri yisumbuye akaba yarize amashuri ya kaminuza muri America naho akaba yarigiye ubuntu kubera siporo.


Butera Knowles ari gukina agati n’abana b’abanyeshuli


Umuyobozi wa Itel nawe akaba yarashishikarije abana gukomeza gukunda siporo ndetse anababwira ko iyo umuntu akora siporo adasaza imburagihe ahora afite imbaraga ndetse ko adashobora no gutsindwa mu ishuri.nyuma y’inama zitandukanye zagiye zigirwa abanyeshuri bo muri iki kigo hakaba harakurikiyeho igikorwa cyo gutanga inkweto ku banyeshuri biga muri iki kigo.

Ibitecyerezo

Imyidagaduro

ANDI MAKURU