Cindy Sanyu yahindutse igitaramo kubera ifoto ye yambaye ubusa
Ahabanza Imyidagaduro
Yanditwe: Iyamuremye Janvier
July 2017 Yasuwe: 2799

Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2017, Cindy Sanyu umuhanzikazi wo muri Uganda yahagarukije benshi bamutaramiraho nyuma yo gushyira hanze ifoto yambaye ubusa igice cyo hejuru.

Cindy Sany ni umwe mu bahanzikazi bakomeye muri iyi minsi ndetse ni umwe mu bakobwa bari bagize itsinda rya Blue 3, yari arihuriyemo na Jackie Chandiru ndetse na Lilian Mbabazi ukomoka mu Rwanda.

Azwi cyane mu ndirimbo zakoze amateka nka “Ndi Mukodo”, « Dat Dat », « Sample Dat », « Ayokyayokya » n’izindi.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru Cindy yashyize ku rukuta rwa Facebook ifoto imugaragaza yambaye ubusa igice cyo hejuru, yahishe amabere akoresheje ibiganza asa n’ureba kuruhande, mu inyogosho igaragaza ku mpande agasatsi gacye cyane.

Bamwe bakurikirana uyu muhanzikazi ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko ‘bidakwiye kubona umubyeyi w’Umunyafurika yiyambika ubusa’, abandi bakamubaza ‘icyo azabwira Imana ku munsi w’urubanza’.

Ibitecyerezo

Imyidagaduro

ANDI MAKURU