Amagambo Diamond yavuze kuri nyina wagize isabukuru yakoze ku mitima ya benshi(AMAFOTO)
Imyidagaduro 3 months ago Yasuwe: 3178

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Nyakanga nibwo umubyeyi wa Diamond Platnumz yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 50 amaze abonye izuba.

Kuri ibi birori umuhanzi Diamond abinyujije kuri Instagram yifurije umubyeyi we isabukuru nziza ndetse anagira icyo avuga kuri nyirakuru w’abana babiri ba Diamond mu magambo yuje amarangamutima menshi anagaragaza urukundo rutagereranywa Diamond akunda mama we yagaragaje ko kuri we mama we ari byose.
<img30235|center>
Diamond yagize ati”Isabukuru nziza Mama…. imyaka 50 uracyasa n’umwangavu. kuri njye uvuze byinshi birenze kuba uri mama, uri mama,uri papa, uri n’inshuti yanjye magara, uri mushiki wanjye, uri umwarimu wanjye mbese uri byose kuri njye,Ndagukunda cyane mama.”
<img30234|center>
Diamond Platnumz ibi akaba yarabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo uyu mubyeyi we yizihizaga isabukuru y’amavuko.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa

  • chat_bubble Raetitia

    Yavuze amagambo meza yogushimira mamawe nakomereze aho

    3 months ago

Imyidagaduro

ANDI MAKURU