Umwe mu bakinnyi bahoze bakinira Rayon Sports agiye kujya ahembwa agatubutse
Imikino 3 months ago Yasuwe: 1993

Umusore Moussa Camara uherutse kuva mu ikipe ya Rayon Sports akerekeza mu ikipe ya Ismaily yo mu Misiri atanzweho akayabo k’ibihumbi 50 by’amadolari kuri ubu agiye kujya ahembwa agera kuri miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda yiyongera kuri miliyoni 34 yahawe yo kumugura.

Uyu musore wakinnye imikino 16 muri shampiyona dusoje agatsinda ibitego 10 birasa naho aguye ahashashe kuko aya mafaranga agiye kujya ayahembwa mu kwezi kumwe mu myaka 3 yasinyiye iyi kipe nk’uko amakuru agera ku Umuryango abyemeza.

Moussa Camara n’umwe mu bakinnyi benshi ikipe ya Ismailia yifuza kugura ngo yongere ingufu zayo dore ko umwaka ushize yasoje shampiyona iri ku mwanya wa 6 aho ishaka kongera kugaruka mu mikino nyafurika ndetse ikanatwara ibikombe dore ko ifite CAF Champions League yatwaye mu mwaka wa 1969 itsinze TP Mazembe 3-1.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa

Imikino

ANDI MAKURU