Ubugira kabiri, Sugira Ernest asubiye mu ikipe ya APR FC
Imikino 1 week ago Yasuwe: 763

Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Kanama 2017 nibwo Ernest Sugira yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya APR FC.Ni nyuma y’uko uyu rutahizamu aviriye mu ikipe ya AS Vita CLub yo muri Repbulika iharanira Demokarasi ya Kongo yari amazemo umwaka.

Sugira yamamaye ndetse avugwa cyane mu mikino yaberaga mu Rwanda, CHAN.Icyo gihe yahise yifuzwa n’ikipe ya AS Vuta Club batandukanye hashize umwaka umwe gusa.

Sugiri yemeje aya makuru avuga ko yamaze gusinya mu ikipe ya APR FC ndetse ko ibirenze kuri ibi bizatangazwa mu minsi iri imbere. Mu kiganiro na Ruhagoyacu ati" Nibyo koko icyo nakubwira ni uko amakuru ari mpamo nasinye umwaka muri APR FC, ibindi biramenyakana mu gihe kiri imbere." Sugira Ernest aganira na RuhagoYacu ku mugoraba wo kuri uyu wa 4.

Ernest Sugira asubiye muri APR FC nyuma yo gutandukana nayo muri 2015 akerekeza muri AS Kigali.

Ibitecyerezo

  • Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa

  • chat_bubble

    ngiyo problem yabasore bacu iyo babonye cash iyo aza kuba umunyecongo yari kuva ariya ajya iburyi ariko kuva yabona twa dudufake yatangiye kunanirwa umupira none asubiye kuburiri yasize anyanyaho nako burya ngo yayindi iraruka yarangiza ikajya kurigata ibyo yartse pole sana Jr nagurikiraga kuri fb nahise ngusiba kubera ubu........wa

    1 week ago
  • chat_bubble nahayo eliphase From kmb

    nagaruke iwacu murwand namahoro

    1 week ago

Imikino

ANDI MAKURU