Stephen Curry yaciye agahigo muri NBA
Imikino 1 month ago Yasuwe: 290

Igikomeje kugarukwaho muri iyi minsi muri NBA shampiyona ikunzwe mu mukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’uguhindura amakipe kwa bamwe mu bakinnyi bakomeye ndetse no kongera amasezerano ku bayarangije mu makipe yabo aho bari kugaruka ku kayabo k’amafaranga kahawe Stephen Curry kugira ngo yongere amasezerano mu ikipe ya Gorden state Warriors.

Uyu kabuhariwe mu gutsinda amanota 3 yahawe miliyoni 201 z’amadolari y’Amerika angana na miliyoni 152 z’amapawundi mu gihe cy’imyaka 5 agiye kongera kumara akinira iyi kipe iheruka gutwara igikombe cya NBA.Ibi bivuze ko ku mwaka azajya ahembwa miliyoni 40 z’amadolari y’Amerika byatumye ahita aca agahigo ko guhembwa amafaranga menshi muri NBA aho yahise arusha umushahara abakinnyi b’ibikomerezwa barimo Lebron James,Kevin Durant nawe ushobora guhabwa umurengera kuko nawe yarangije amasezerano n’ikipe ya Gorden State Warrriors,James Harden,Antony Davis n’abandi.


Aya mafaranga uyu musore yahawe yatangaje abakinnyi benshi barimo na Lebron James gusa yahise yandika ku rubuga rwe rwa Twitter ko aya mafaranga adatangaje k’umukinnyi w’umuhanga nka Curry.Aya mafaranga yahawe yatumye aca agahigo ko guhembwa amafaranga menshi kari gaherutse gukorwa n’umusore Mike Conley ukinira Memphis Grizzlies we wari wahawe miliyoni 116 z’amapawundi umwaka ushize.

Abandi bakinnyi bongereye amasezerano mu makipe yo muri NBA ni Shaun Livingstone nawe ukinira Gorden State Warriors wahawe miliyoni 18 z’amapawundi mu myaka3,Nene wa Houston Rockets wahawe miliyoni 11 z’amapawundi mu myaka 4,Tony Snell wa Milwauke Bucks wahawe miliyoni 34 z’amapawundi mu myaka 4 ndetse na Patty Mills wa San Antonio Spurs wahawe miliyoni 38 z’amapawundi mu myaka 4.

Bamwe mu bakinnyi bazwi bamaze guhindura amakipe ni nka Jimmy Butler wavuye muri Chicago Bulls akerekeza muri Minnesotta Timberwolves,Chris Paul wavuye muri Los Angeles Clippers akerekeza muri Houston Rockets na Paul George wavuye muri Indiana Pacers akerekeza mu ikipe ya Oklahoma City Thunder.

Hari abasore bakomeye barangije amasezerano bibazwa aho bazerekeza barimo Gordon Hayward na George Hill ba Utah Jazz, Kyle Lowry na Serge Ibaka ba Toronto Raptors, Paul Millsap wa Atlanta Hawks, John Wall na Otto Porter ba Washington Wizards, mu gihe umusore Kevin Durant byitezwe ko azongera amasezerano mu ikipe ya Gorden State Warriors.

Ibitecyerezo

  • Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa

Imikino

ANDI MAKURU