Real Madrid yatsinze Manchester United iyitwara igikombe cya super cup (amafoto)
Ahabanza Imikino
Yanditwe:
5 months ago Yasuwe: 706

Ikipe ya Real madrid ikomeje umuvuduko wo kwegukana ibikombe nyuma y’aho yaraye itwaye igikombe cya Super Cup itsinze Manchester United 2-11 umukino wabereye ku kibuga Filip II Arena mu mugi wa Skopje muri Macedonia.

Ibitego bya Casemiro ku munota wa 24 na Isco kumunota wa 53 nibyo byatumye ikipe ya Real Madrid itsinda Manchester United itwara igikombe cya Super cup ku nshuro ya 4 mu gihe igitego 1 rukumbi cya Manchester United cyatsinzwe na Romelu Lukaku ku munota wa 62.

Ikipe ya Real Madrid yarushije bigaragara ikipe ya Manchester United mu gice cya mbere ndetse uburyo bahanaga umupira byatumye abasore b’iyi kipe yo mu Bwongereza bakora amakosa menshi byatumye bisanga batsinzwe ibitego.

Kimwe mu byagaragaye muri uyu mukino ni ukwitwara nezaku musore Nemanja Matic ikipe ya Manchester United iherutse kugura imukuye muri Chelsea aho yagerageje kwitwara neza ndetse n’igitego 1 rukumbi ikipe ye yabonye cyaturutse ku ishoti rikomeye yateye umunyezamu wa Real Madrid Keylor Navas akagerageza kurigarura ariko risanga Lukaku aho yari ahagaze atera umupira mu rushundura.

Ikipe ya Manchester United yagerageje kugaruka mu mukino mu gice cya kabiri ubwo yinjizaga Marcus Rashford wagoye ba myugariro ba Real Madrid barangajwe imbere na Daniel Carvajar ndetse byatuma iyi kipe itangira kurusha Real Madrid.

Nyuma yo gutwara shampiyona ya La Liga umwaka w’imikino ushize ndetse ikisubiza igikombe cya UEFA Champions League ikipe ya Real Madrid ikomeje kwitwara neza ku buryo benshi bayiha amahirwe yo gutwara ibindi bikombe bikomeye uyu mwaka.

Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino





Ibitecyerezo

Imikino

ANDI MAKURU