Rayon Sports iri hafi gusinyisha abandi bakinnyi 3 baturutse muri APR FC
Imikino 2 months ago Yasuwe: 3453

Ku munsi w’ejo taliki ya 01 Kanama nibwo abakinnyi 3 barimo Usengimana Faustin na Mwiseneza Djamar bagaragaye mu myitozo y’ikipe ya Rayon Sports aho bivugwa ko bo na Habyarimana Innocent bakunze kwita Di Maria baba bari gukora igeragezwa muri iyi kipe ndetse bashimwe na Karekezi Olivier bahita basinya amasezerano muri iyi kipe.

Ikipe ya APR FC yatangaje ko izatangaza abakinnyi izongerera amasezerano nyuma y’amatora ya perezida wa repubulika,niyo mpamvu bamwe mu bakinnyi batabonye umwanya uhagije wo gukina mu mwaka w’imikino ushize bari gushaka amakipe mu rwego rwo kwitegura icyemezo kizafatwa na APR FC aho bibaye ngombwa ko basezererwa baba baramaze kubona amakipe.

Bamwe mu bakinnyi 2 bahoze bakinira Rayon Sports batagiriye amahirwe muri APR FC Mwiseneza Djamar na Usengimana Faustin bari gukorana imyitozo n’iyi kipe yabareze aho biri kuvugwa ko bashobora kongera kuyigarukamo bakiyongeraho Habyarimana Innocent wagiye muri APR FC avuye muri Police FC nawe utarahiriwe muri iyi kipe.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burahakana ko ntacyihishe inyuma yo gukorana imyitozo naba bakinnyi gusa ababikurikiranira hafi bemeza ko bari mu igeragezwa ndetse mu minsi iri imbere dushobora kumva basinye.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa

Imikino

ANDI MAKURU