Perezida Kagame yashimiye Giants of Africa yasanye ikibuga cya Club RAFIKI
Ahabanza Imikino
Yanditswe:
August 2017 Yasuwe: 150

Ku munsi w’ejo taliki ya 08 Kanama 2017 nibwo Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro ikibuga cya Club Rafiki cyasanwe n’umuryango wa Giants Africa watangijwe na Masia Ujiri umuyobozi w’ikipe ya Toronto Raptors ikina muri Shampiyona ikunzwe cyane ku isi muri Basketball NBA.

Mu ijambo rye Perezida Perezida Kagame yashimye uyu mushinga avuga ko urubyiruko rwa Afurika cyane cyane urw’u Rwanda rufite impano yo gukina Basketball ariko rubura amahirwe yo kubigaragaza aho yanabijeje ubufatanye mu minsi iri imbere.

Yagize ati“Ibi bikorwaremezo ni ikintu gikomeye kuri twe, kandi ndahamya ko uko igihe kizagenda cyigira imbere, buri umwe azagenda avumbura ibyo yifitemo natwe tutari tutazi ko ashoboye. Ni nako no mu rwego rwagutse ibihugu bitera imbere, ni ukubona amahirwe no kuyabyaza umusaruro, ariko ikiruta ibindi ni uburyo urubyiruko rwacu rubona ayo mahirwe ngo rubashe kugaragaragaza iyo mpano rwifitemo.

Nshimiye uyu muryango wa Giants Afurika n’umuyobozi wawo kandi ntegereje kubabona nyuma y’aha muzana izindi nshuti nyinshi zimeze nkamwe, cyane cyane abantu bafite Afurika n’u Rwanda mu mitima yabo. N’ibyishimo kuri njye kubana namwe hano ndetse kandi nizeye ubufatanye buruseho mu minsi iri imbere."

Masai Ujiri watangije uwo mushinga yageze mu Rwanda ku wa Mbere Taliki ya 07 Kanma ari kumwe n’abo bafatanyije kuyobora ikipe ya Toronto Raptors n’abandi bakorana muri NBA, nk’umutoza wungirije muri iyi kipe Patrick Mutombo,Patrick Engelbrecht ushinzwe kuyishakira abakinnyi,umuyobozi wungirije wa Miami Heat, Adam Simon n’abandi.

Yavuze ko umuryango wabo ugamije gutoza no gukundisha abakiri bato umukino wa Basketball cyane cyane mu bihugu by’Afurika aho mu bihugu bitandukanye bahuriza hamwe abana bafite impano bakabaha amasomo y’ingenzi arimo amahame shingiro ya Basketball, ajyana n’imyitwarire iboneye igomba kuranga umukinnyi wa Basketball.

Uyu muryango wa Giants of Africa watangiye mu mwaka wa 2003 ushinzwe na Masia Ujiri umuyobozi wa Toronto Raptors ukaba ari umuryango utegamiye kuri leta kandi utagamije inyungu iyo ariyo yose uretse guteza imbere umukino wa Basketball mu bakiri bato ba Afurika.

Nyuma yo kuva mu Rwanda Masia Ujiri, azerekeza muri Uganda ku munsi w’ejo taliki ya 10 kugeza kuya 12 hanyuma nava Uganda ahite yerekeza muri Kenya kuva ku italiki 13 kugeza ku ya 15.

Ibitecyerezo

Imikino

ANDI MAKURU