Liverpool yaguze undi mukinnyi w’umunyafurika
Imikino 3 months ago Yasuwe: 920

Ikipe ya Liverpool yongeye kugura undi mukinnyi w’umunyafurika Mohamed Salah w’umunya Misiri imukuye mu ikipe ya AS Romaaho uyu musore w’umunyafurika aje ukurikiye umusore Sadio Mane baguze umwaka ushize bamukuye mu ikipe ya Southampton.


Uyu musore wakiniraga ikipe ya AS Roma yamaze kugera muri iyi kipe yo mu Bwongereza aho yaguzwe akayabo ka miliyoni 39 z’amapawundi.Ibi byatangajwe na Liverpool kuri uyu wa kane taliki ya 22 Kamena ubwo uyu musore yari amaze gukora ikizamini cy’ubuzima.


Nyuma yo kwerekeza mu ikipe ya Liverpool uyu musore yagize ati “Ndishimye cyane kuza hano.nzitanga ijana ku ijana kugira ngo iyi kipe itware ibikombe.Dufite ikipe nziza n’abakinnyi beza. Umwaka ushize narebye imikino myinshi ya Liverpool kandi abakinnyi baritanze kugira ngo babone intsinzi.Njye gufatanya na bagenzi banjye ngo duhe byose ikipe yacu kandi dutsindire abafana ndetse n’ikipe”.

Uyu musore agarutse mu Bwongereza nyumay’imyaka 3 ahavuye ubwo yerekezaga mu ikipe ya AS Roma nk’intizanyo ya Chelsea. Uyu musore akaba yaraye aciye agahigo ko kuba umukinnyi uhenze mu mateka ya Liverpool aho azajya haembwa ibihumbi 90 by’amapawundi ku cyumweru.

Mohamed Salah w’imyaka 25 yakinnye imikino 83 mu marushanwa yose mu ikipe ya AS Roma atsindamo ibitego 34,agomba kwambara nimero 11 mu mugongo.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa

Imikino

ANDI MAKURU