Kiyovu Sports yabonye umutoza mushya
Ahabanza Imikino
Yanditwe:
August 2017 Yasuwe: 232

Ikipe ya Kiyovu Sports iherutse kumanuka mu cyiciro cya kabiri yamaze gusinyisha umutoza Cassa Mbungo Andre amasezerano y’imyaka 2 .

Uyu mutoza wari umaze iminsi atoza Sunrise FC yemeye kwerekeza muri Kiyovu nk’uko uhagarariye abafana ba Kiyovu Sports Minani Hemedi yabitangarije Ruhagoyacu.

Yagize ati" Mbugo Casa ni we mutoza mukuru kuri ubu wa Kiyovu Sports, akaba yasimbuye Aloys Kanamugire. Yasinye kuri uyu wa mbere, akaba agomba gukoresha imyitozo abakinnyi b’ikipe ya Kiyovu Sports kugeza tariki ya 03 Kanama, nyuma imyitozo igaharikwa ikazasubukurwa nyuma y’amatora kugeza tariki ya 12 Kanama 2017.Kuri iyi tariki nibwo hazagaragazwa urutonde nta kuka rw’abakinnyi Kiyovu Sports izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, harimo abashya ndetse n’abasanzwe muri iyi kipe."

Amakuru akomeje guhwihwiswa na benshi ni uko ikipe ya Kiyovu ishobora kuzakina icyiciro cya mbere umwaka w’imikino utaha cyane ko Isonga FC yabonye itike yatangaje ko itazakina muri iki cyiciro dore ko yamaze gushyira ku isoko abakinnyi bayo bose.

Ibitecyerezo

Imikino

ANDI MAKURU