Chelsea yamaze kugura Alvaro Morata
Ahabanza Imikino
Yanditwe:
July 2017 Yasuwe: 651

Umusore w’umunya Espagne Alvaro Morata watsindiye ikipe ya Real Madrid ibitego 19 muri La Liga ubushize yamaze kugurwa n’ikipe ya Chelsea akayabo ka miliyoni 70 z’amapawundi nkuko urubuga rw’iyi kipe ya Chelsea rubitangaza.

Uyu musore watangiye yifuzwa cyane na Manchester United ikaza kubivamo ubwo yazanaga umubiligi Romelu Lukaku, kuri ubu yamaze kwerekeza muri iyi kipe yatwaye Premier League umwaka ushize ndetse amakipe yombi yarangije kumvikana igisigaye ni ikizamini cy’ubuzima ndetse no gusinya amasezerano ku uyu musore.

Nyuma yo kwerekeza muri Chelsea uyu musore yagize ati “Nishimiye kuba ngiye mu ikipe y’umutoza wangiriye icyizere kurusha abandi.”

Uyu musore w’imyaka 24 yahagurutse muri Espagne mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu aho yasize bagenzi bo muri Real Madrid bari bari gukorana imyitozo I Los Angeles aza gukora ikizamini cy’ubuzima I London aho byitezwe ko aza gusinya imyaka 5 muri iyi kipe akajya ahembwa ibihumbi 155 by’amapawundi ku Cyumweru.

Nyuma yo kumenya ko uyu Morata yerekeje muri Chelsea Kapiteni wa Real Madrid Sergio Ramos na mugenzi we Isco babinyujije ku mbuga zabo za Twitter bifurije ishya n’ihirwe uyu musore bakinanaga muri Real Madrid no mu ikipe y’igihugu ya Espagne.

Ibitecyerezo

Imikino

ANDI MAKURU