Bitok yiteguye kwitwara neza mu mikino ya Zone V
Ahabanza Imikino
Yanditwe:
July 2017 Yasuwe: 78

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball Paul Bitok aratangaza ko yizeye neza abasore be mu mikino ya Zone V izatangira ku wa gatanu taliki ya 21 z’uku kwezi.

Uyu mutoza urambye mu ikipe y’igihugu yaganiriye n’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru akibwira ko bitewe n’imyiteguro bakoze bizeye neza ko iyi mikino izababera myiza kandi bazashimisha abanyarwanda bazaza kubafana.

Yagize ati “Tugiye kujya mu irushanwa rikomeye gusa turifuza kugera heza cyane hashoboka ni ubwo intego yacu ya mbere ari ugutwara igikombe.Dufite ikipe ikomeye kandi imenyereye amarushanwa.Twagize imyiteguro myiza kandi ihagije ku buryo tugiye muri iri rushanwa tumeze neza.Twakosoye ikijyanye ni ubwugarizi kuko niho twari dufite intege nke ubu tugiye kwerekana icyo dushoboye.”

Iyi kipe y’igihugu irahabwa amahirwe cyane ko igihangange Misiri kitayorohera kitazitabira iri rushanwa aho amakipe agera kuri 4 arimo Kenya, Uganda, Rwanda na Sudan y’Amajyepfo yamaze kwemeza ko azitabira iyi mikino ya Zone V.

U Rwanda rwatwaye iri rushanwa 2011,2013 na 2016 gusa mu mwaka wa 2015 babashije kugera ku mukino wa nyuma ubwo batsindwaga na Misiri.

Iy kipe imaze iminsi icumbitse kuri Hotel Gorden Tulip iherereye I Nyamata mu karere ka Bugesera aho ikorera imyitozo kuri petit stade inshuro 2 ku munsi .

Ibitecyerezo

Imikino

ANDI MAKURU