Barcelona yatangiye urugendo rwo gushaka uzasimbura Neymar
Imikino 2 months ago Yasuwe: 972

Ubuyobozi bw’ikipe ya FC Barcelona bwatangiye kurambagiza umukinnyi wo gusimbura Neymar Jr waguzwe n’ikipe ya PSG akayabo ka miliyoni 198 z’amapawundi,aho bahereye ku musore Ousmane Dembele ukina mu ikipe ya Borussia Dortmund mu Budage.

Nyuma yo kugenda kwa Neymar Ubuyobozi bw’iyi kipe bwarateranye bwumvikana ko uyu musore w’umufaransa w’imyaka 20 ariwe bakwiriye kugura ndetse nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun abitangaza umuyobozi ushinzwe imikino muri iyi kipe Robert Fernandez yiteguye kwerekeza mu Budage mu cyumweru gitaha kugira ngo ahure n’ubuyobozi bw’ikipe ya BVB bavugane ku bijyanye no kugura uyu musore.

Nubwo havugwa abakinnyi benshi ikipe ya FC Barcelona nka Philippe Coutinho wa Liverpool,Eden Hazard wa Chelsea,Antoine Griezmann wa Atletico Madrid na Kylian Mbappe wa Monaco,uyu musore Dembele niwe uhabwa amahirwe menshi yo kwerekeza muri iyi kipe y’ubukombe muri Espagne no ku isi muri rusange.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa

Imikino

ANDI MAKURU