Azam FC izakina na Rayon Sports yaraye igeze mu Rwanda (amafoto)
Ahabanza Imikino
Yanditwe:
July 2017 Yasuwe: 1630

Ku munsi w’ejo nibwo twari twabatangarije ko ikipe ya Azam FC yamaze kurira imodoka iza hano mu Rwanda mu mukino wa gicuti uzayihuza na Rayon Sports aho biteganyijwe ko ariwo Rayon Sports izahererwaho igikombe cya shampiyona yatwaye uyu mwaka, yaraye Igeze I Kigali muri ijoro aho yacumbitse kuri Hilltop Hotel.

Iyi kipe y’ubukombe mu guhugu cya Tanzania ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Facebook yatangaje ko yageze mu Rwanda amahoro ndetse ko yiteguye uyu mukino uzaba ku wa gatandatu saa cyenda n’igice kuri stade ya Kigali I Nyamirambo aho kuri uyu wa gatanu irakora imyitozo yo gutegura uyu mukino.

Uretse uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko nyuma y’uyu mukino hateganyijwe ibirori byo kwiyakira bizabera Camp Kigali (KCEV) aho Charly na Nina n’aba DJ batandukanye bazataramira abazaba bitabiriye iki gikorwa cya After Party.Kwinjira muri ibi birori ni ibihumbi 5000 ni 10000 aho uzaba witabiriye azahabwa n’icyo kunywa.

Muri uyu mukino kwinjira bizaba ari 2000 ahasanzwe,3000 ahatwikiriye naho muri VIP ni ibihumbi 10000 aho biteganyijwe ko Rayon Sports izerekana abakinnyi bashya yamaze kugura bazayifasha mu mwaka w’imikino utaha.

Amafoto ya Azam FC imaze kugera i Kigali :

Ibitecyerezo

Imikino

ANDI MAKURU