Amatora 2017: Mu itangazwa ry’amajwi y’agateganyo imfabusa zarengeye he?
Ahabanza Amakuru Mu Rwanda
Yanditwe: Ubwanditsi
August 2017 Yasuwe: 4948

Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

Ku wa Gatanu taliki 5/8/2017 ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangazaga amajwi y’agateganyo abakandida bagize mu matora ya Perezida wa Repubulika hatangajwe amajwi buri mukandida yagize ariko ntihatangazwa igiteranyo cy’amajwi yabaye imfabusa n’ubwo Perezida w’iyi Komisiyo Prof Kalisa Mbanda yemera ko hari aho zagaragaye.

Mbere gato ko amatora aba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yari yatangaje ko ijwi rizafatwa nk’imfabusa mu gihe bigaragara ko urupapuro uwarutoreyeho nta mukandida n’umwe yahisemo, yahisemo se abarenze umwe cyangwa se yanditseho ibidahuye n’ibyo amabwiriza ateganya.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo Komisiyo y’Amatora yari imaze gutangaza ibyavuye mu matora by’agatenyo, Prof Kalisa Mbanda yasubije umunyamakuru wari ubajije aho imfabusa zarigitiye ko Komisiyo itigeze ishyira imbaraga mu kuziha agaciro ahubwo ko yihutiye kumenyesha abanyarwanda ibyavuye mu matora, gusa yemera ko hari aho zagiye ziboneka mu byumba by’itora ubwo babaruraga n’ubwo avuga ko zari nke.

Si ikibazo cy’amajwi y’imfabusa gusa kibajijwe ubwo hatangazwaga aya majwi y’agateganyo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu ushize ku bakandida bahataniraga umwanya wa Perezida wa Repubulika, kuko hanibajijwe n’impamvu igiteranyo cy’ijanisha ry’amajwi yose hamwe abakandida bose bagize kitagera ku ijana.

Mu mibare yatangajwe na Komisiyo y’Amatora, iyo uteranyije amajwi y’agateganyo abakandida bose bagize muri rusange (98,63% ya Paul Kagame, 0,73% ya Philippe Mpayimana na 0,47% ya Dr. Frank Habineza) ubona ko yose hamwe ari 99,83% bitanga ikinyuranyo ku ijana cya 0,17.

Iki kinyuranyo kandi hari aho kiza no ku yindi mibare yatangajwe, urugero rw’aho iki kinyuranyo ari kinini ni aho mu Mujyi wa Kigali amajwi yose abakandida bagize ateranyije usangamo ikinyuranyo ku ijana cya 0,31. Amajwi abakandida bagize ku banyarwanda batoreye hanze niyo yose uteranya agahura na 100%.

Hamwe na hamwe usanga iki kinyuranyo kiri hejuru y’amajwi yose hamwe uyateranyije y’abakadida babiri bari bahanganye na Paul Kagame bagize muri ako gace.

Igiteranyo cy’amajwi y’abakandida ku ijana hari aharimo ikinyuranyo/ Hifashishijwe imibare y’amajwi y’agateganyo NEC yatangaje

Kuri iki kibazo cy’imibare idahura n’ijana aho usanga igiteranyo cy’amajwi y’abakandida bose kiri munsi y’ijana kandi ntiherekanwe aho iki kinyuranyo kiri, Perezida wa Komisiyo y’Amatora yabwiye abibazaga iki kibazo ko ibi bice biburaho ari amajwi y’abatoreye mu mahanga!

Komisiyo y’Amatora yatangaje ko Paul Kagame yaje imbere mu mibare y’agateganyo n’amajwi 98,63.

Abo bari bahanganiye uyu mwanya wa Perezida wa Repubulika bakaba baramaze kwemera no kwakira ibyavuye mu matora by’agateganyo n’ubwo Dr. Frank Habineza n’ishyaka rye bavuze ko amajwi babonye atabashimishije nk’uko bari babyiteze.

Biteganyijwe ko Komisiyo y’amatora izatangaza ibyavuye muri aya matora ku buryo bwa burundu mu minsi irindwi amatora abaye ( mu gihe nta mukandida waba utanze ikirego cyo kurenganurwa). Gusa abakurikiranira Politiki hafi bemeza ko bishoboka cyane ko nta kizahinduka ku majwi y’agateganyo abakandida bagize.

Ibitecyerezo

Politiki

ANDI MAKURU