Nyagatare: Impanuka ya Ritco ikomerekeyemo abantu 26 bagiye kwamamaza -AMAFOTO
AmakuruMu Rwanda 2 months ago Yasuwe: 4654

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017, i Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda Imodoka itwara abagenzi ya sosiyete ya RITCO, yakoze impanuka hakomereka abantu 26 ku bw’amahirwe ntihagira uwo ihitana.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, CIP Kabanda Emmanuel, avuga ko abantu batandatu aribo bayikomerekeyemo bikomeye abagera kuri 20 bakomereka mu buryo bworoheje .

CIP Kabanda yatangaje ko nta bantu bapfuye avuga ko batandatu bakomeretse bikomeye bahise bajyanywa kwa muganga i Nyagatare, naho abagera kuri 20 bakomeretse byoroheje nabo bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga.

Uyu muvugizi wa polisi yavuze ko batangiye iperereza kugira ngo hamenyakane icyateye impanuka. Bivugwa ko bari mu nzira yerekeza Nyagatare mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF wiyamamarije muri aka karere ka Nyagatare kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa

Mu Rwanda

ANDI MAKURU