Diane Rwigara yatangije muvoma avuga ko igamije guharanira uburenganzira bw’ abaturage
AmakuruMu Rwanda 2 months ago Yasuwe: 14162

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2017, Diane Shima Rwigara yatangije muvoma yise People Salvation Movement (PSM- Itabaza).

Uyu mukobwa yatangije iyi muvoma nyuma y’ aho yari yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ariko akaba atarisanze ku rutonde rw’ abemerewe kwiyamamaza.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa 14 Nyakanga 2017 ubwo yatangazaga ko atangije iyi muvoma yavuze ko atangije iyi muvoma nyuma y’ aho yagerageje gusaba uburenganzira nta buhabwe.

Avuga ko yabikoze abizi ngo n’ ubusanzwe uburenganzira ntibusabwa buraharanirwa.

Uyu mukobwa yavuze amagambo akomeye avuga ko ngo byagaragaye ko Abanyarwanda bahagurukira rimwe ari uko bagiye kwica, avuga ko bikwiye ko Abanyarwanda bahagurukira rimwe bakamagana ikibi kabone n’ ubwo cyaba cyateguwe n’ ubutegetsi.

Yavuze ko raporo za banki y’ isi zigaragara ko uretse u Burundi, u Rwanda aricyo gihugu gikennye kurusha Uganda, Tanzania na Kenya.

Ati “Ibipimo bya banki y’ Isi byerekana ko 80% by’ Abanyarwanda ari abakene. Umusaruro mbumbe ku munyarwanda ni amadorali 697 ku mwaka, Uganda ni 705, Tanzania ni 879, Kenya ni 1375 urumva ko mu bihugu bikennye kuri iyi Si u Rwanda ni urwa mbere mu karere k’ ibiyaga bigari ukuyemo u Burundi”

Yifashishije ibipimo bya RURA yavuze ko mu Rwanda ingo zifite amashanyarazi ari 9,6%, ingo zifite amazi ngo 2,9% , mu buvuzi ngo umudogiteri umwe avura abantu 2000 nyamara amabwiriza ya OMS avuga ko umudogiteri umwe yakagombye kuvura abantu 1000.

Uyu mukobwa kandi yavuze ko nubwo atagaragaye ku rutonde rw’ abemerewe kwiyamamaza ngo yari yatanze ibyangombwa byose. Avuga akomeje ko yari gutsinda FPR 100% iyo aramuka yemerewe kwiyamamaza, agakemanga ubushobozi bwa komisiyo y’ amatora avuga ko yakoreshejwe mu kuburizamo kandidatire.

Diane yavuze ko ubutegetsi bwa FPR bwubakiye ku kinyoma ibi ngo bituma idatinya umuntu urwanisha imbunda ahubwo igatinya guhangana n’ umuntu ukoresha ukuri.

Diane Rwigara mu kiganiro n’itangazamakuru

Yavuze ko akarengane gakorerwa abaturage babuzwa guhinga icyo bashaka, kuba ngo hari abicwa batageze imbere y’ ubutabera, n’ ibindi ari byo bitumye atangiza PSM- itabaza.

Yagize ati “Niyo mpamvu rero ntangije iyi muvoma ishingiye ku kuri itinyura abantu bagaharanira uburenganzira bwabo mu mahoro”

Diane Rwigara yavuze ko iyi muvoma ntaho yanditse mu mategeko avuga ko icyo umuntu yandikisha ari ishyaka ashimangira ko atari ngombwa kwandikisha muvoma.

Avuga ku itandukaniro rya muvoma n’ ishyaka yavuze ko ishyaka riba rigamije kugera ku butegetsi mu gihe muvoma yo iba igamije impinduka.

Uretse icyo kandi ngo umuntu ashobora kuba muri muvoma runaka bitamubujije kuguma mu ishyaka yari arimo.

Ahenshi muri Afurika ubutegetsi bufitwe n’ ababugezeho bakoresheje imbunda. Diane Rwigara abajijwe ubunararibonye afite muri politiki yavuze ko ibyo kugera kubutegetsi hifashishijwe imbunda byarangiranye n’ igihe cyabyo.

Diane Rwigara anenga gahunda yo kubaka amazu ahenze nka Kigali Convention Center akavuga ko aho gutanga amafaranga menshi kuriya hubakwa inzu zihenze ayo mafaranga yakoreshwa mu mishanga yo kuzamura imibereho y’ abaturage.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa

  • chat_bubble Nina

    Uyu ni umurenge Kandi wica nk’inzara. Mumureke azaceceka.

    2 months ago
  • chat_bubble sye

    Ntimumuvugire ibyo atavuze kandi ni uburenganzira bwe kuvuga uko ibintu abibona uzumva afite ibitekerezo nawe azahaguruke abigaragaze niba yagerageje kuvuga ibitagenda niko abibone niba avuga ati wenda convention centre ntiyari mu byihutirwa byateza imbere u rwanda ubwo afite igipimo yabipimiyeho tureke rero bimwe twamenyereye byo gukoma amashyi akenshyi tutumvise n’ibyavuzwe! haaaaa

    2 months ago
  • chat_bubble sye

    Ntimumuvugire ibyo atavuze kandi ni uburenganzira bwe kuvuga uko ibintu abibona uzumva afite ibitekerezo nawe azahaguruke abigaragaze niba yagerageje kuvuga ibitagenda niko abibone niba avuga ati wenda convention centre ntiyari mu byihutirwa byateza imbere u rwanda ubwo afite igipimo yabipimiyeho tureke rero bimwe twamenyereye byo gukoma amashyi akenshyi tutumvise n’ibyavuzwe! haaaaa

    2 months ago
  • chat_bubble hebuhebu

    mwamugize umudepite ariko cyangwa se akajya muri Transparency agafatanya na INGABIRE. Uretse ko umuriro wakwaka

    2 months ago
  • chat_bubble harerimana

    Diane,kuki atareba aho twavuye naho tugana ese ibyo bipimo yashyizeho nibyo muwuhe mwaka,ntabwo turangazwa nibyo uvuga dufite icyerecyezo kandi ibikorwa birivugira azatembere mubyaro arebe aho abaturage bageze mwiterambere.

    2 months ago
  • chat_bubble Seif

    Uwo ni umurengwe sha ibyo so yagiye adakoze urabona wowe uzabikora nkande muyihe nzira,
    Waretse gushaka na no kudutwara igihe uri mu mangambure

    2 months ago
  • chat_bubble Byamungu

    Ariko muranshimisha

    2 months ago
  • chat_bubble Byamungu

    Ariko muranshimisha

    2 months ago
  • chat_bubble Denyse

    inama namugira
    nukugura umugabo akamurongora akabyara atari yaba inshura naho ubundi kwigira igishegabo ntawe biteye ubwoba kdi ntibyabuza impara gucuranga.shame on her kbs

    2 months ago
  • chat_bubble kwe

    Imana yaturemye kugirango tuyobore ibiri kwisi
    none byaratunaniye.
    Gusa impande zose ndazinenga ariko cyane cyane uyu mukobwa
    FPR ni sawa pe ariko education ko yabananiye bite nuko abana babo biga hanze cg?
    iyo ndi Uganda mbona ibintu bitazamutse mu biciro ariko inaha ibintu bizamuka buri kanya si economic?
    Ubundi ubuyobozi bushyirwaho n’iMana hanyuma ndumva mwasegera Urwanda kbsa aho guterana amagambo.

    2 months ago
  • chat_bubble jean

    Ndabizi neza uwagutiza ubuyobozi nacyo wabihinduraho ahubwo ufite inyungu uri kwishakira ubwawe aho tugana twe nkabanyarwanda turahazi ndetse naho twavuye turahazi gusa biragaragara ko uwo mutima ufite ushaka gusenya ibyo tumaze kugeraho e.g: wavuze convention ubuse niyatanze akazi kubanyarwanda, inama nakugira wakwicara ukabanza ugashishoza, naho ubundi kugira zero ibyo twagezeho situzabikwemerera

    2 months ago
  • chat_bubble jp

    en tous cas, ico nkundira Imana buri wese arigenga muri opinion ziwe
    ngaha aho nkundira urwanda rero

    2 months ago
  • chat_bubble GAKURU

    Burya ubutwari buraharanirwa kko naho ibigwari bipfa gukurikira niyo byaba byarize amashuri menshi iyu mukobwa nubwo yapfa ntabwo azibagirana mu mateka,Nyakubahwa kagame aheruste gukangurira urubyiruko kwinjira muri palitike none inyigisho ze zishizwe mu bikorwa,akiyobora Ese ibyavuga arabeshya cg nukuri?ni mumunyo moze aho ku mutuka

    2 months ago
  • chat_bubble Emmy

    Iyi mibare niba ariyo urugendo uracyari rurerure kuri FPR

    2 months ago
  • chat_bubble irunga

    Ibyuvuga nibyo gusa uwaguha abandi bashizubwoba nkawe. gusa urigukomanga umuryango Wa 19.30.cga irusororo gusa birakwiye impinduka.

    2 months ago
  • 1 | 2 | 3 | 4

Mu Rwanda

ANDI MAKURU