Umukwe wa Perezida Trump yasobanuriye Sena uko kwiyamamaza kwa Trump byakozwe
AmakuruMu mahanga 2 months ago Yasuwe: 500

Umukwe wa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump akaba n’ umujyanama we Jared Kushner, kuri uyu wa Mbere tariki 24 Nyakanga yasubije ibibazo by’ abagize inteko ishinga amategeko barimo gukora itohoza kuruhare rw’ u Burusiya mu matora aheruka ya Perezida watsinzwe na Donald Trump avuga ko ntacyo yahisha kubijyanye n’ uruhare rw’ u Burusiya mu matora.

Kushner yavuze ko ibikorwa bye byose "byari biboneye kandi byabaye mu buryo busanzwe" mu gihe cyo kwamamaza. Mu mvugo ye yaranzwe no kunyuzamamo akamwenyura yavuze ko ntacyo yahisha ku ruhare rw’ u Burusiya mu matora ya Perezida w’ Amerika.

Bwana Kushner w’imyaka 36 y’amavuko, yanahakanye ubugambanyi ubwo ari bwo bwose n’Uburusiya.

Ni umujyanama mukuru wa Perezida Trump kandi yari ayoboye ibikorwa byo kumwamamaza bikoresha ikoranabuhanga rishingiye kuri mudasobwa.

Yashakanye na Ivanka Trump, umukobwa wa Bwana Trump.
Mu kiganiro ari mu biro bya Perezida w’Amerika bizwi nka White House, nyuma yo kumvwa mu muhezo n’abagize akanama k’ubutasi ka sena, Bwana Kushner yavuze ko yavuze "Mu mucyo wuzuye mu gutanga amakuru yose yasabwe".

Yagize ati: "Reka mbisobanure neza - ntabwo nagambanye n’Uburusiya, nta nubwo nigeze menya umuntu uwo ari we wese wakoze ibyo mu gihe cyo kwamamaza. Nta bantu bakora ibitaboneye twahuye".

Inkuru ya BBC ivuga ko kuri uyu wa kabiri, Bwana Kushner aritaba abagize akanama nk’aka k’ubutasi bo mu nteko nshingamategeko.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa

Politiki

ANDI MAKURU