Tanzania: Umuhungu wa Minisitiri w’ intebe wacyuye igihe yasogoswe n’ umugore arapfa
Ahabanza Amakuru
Yanditwe: Nsanzimana Ernest
4 months ago Yasuwe: 16150

Umuhungu w’uwahoze ari minisitiri w’intebe mu gihugu cya Tanzania nyakwigendera Edward Moringe Sokoine, wayoboye ku ngoma ya Perezida Jilius Nyerere Kereto Sokoine yishwe n’umugore kuri uyu wa 18 Ukwakira 2017

Ubu bwicanyi bwabereye mu gihugu cya Tanzania mumujyi wa Arusha aho Kereto Sokoine n’umugore we bari batuye.

EATV dukesha iyi nkuru ntisobanura impamvu nyirizina yatumye umugore yica Kereto Sokoine kuko ivuga ko bapfuye intonganya zisanzwe zo mu rugo.

Komanda wa Polisi mu mujyi wa Arusha, Charles Mkumbo yemeje amakuru y’urupfu rwa Kereto Sokoine avuga ko hakirimo gukorwa iperereza ariko umugore we yabaye acumbikiwe kuri polisi.

Ibitecyerezo

Amakuru

ANDI MAKURU